Ramiro Gonzalez w’imyaka 39 y’amavuko, aherutse guhamwa n’icyaha cyo kwica uwitwaga Bridget Townsend byabayeho mu mwaka wa 2001, nyuma urukiko rukuru rwa Texas rwemeza ko agomba kwicwa ku ya 13 Nyakanga 2022.
Ikinyamakuru The Guardian cyanditse ko Gonzalez yatanze icyifuzo gisaba gusubika iyicwa rye, kugira ngo ashobore gutanga impyiko ku muntu uyikeneye byihutirwa.
Abunganizi ba Gonzalez basabye ko igihano cye cyakwigizwa inyuma ho iminsi 30, icyifuzo cyagejejwe kuri guverineri wa Texas, Bwana Greg Abbott ndetse no ku kanama gashinzwe gutanga imbabazi muri Texas.
Ikinyamakuru Independent cyatangaje ko Gonzalez yagize igitekerezo cyo gutanga impyiko, ubwo yandikiranaga na Michael Zoosman wahoze ari umuyobozi wa gereza akaba n’umurwanashyaka wo kurwanya igihano cy’urupfu.
Bombi bari barandikiranye kuva muri Mutarama 2021, bahana amabaruwa. Zoosman yavuze ko hari umugore wo mu gace atuyemo ukeneye umuntu umuha impyiko, Gonzalez amusubiza ko yakwishimira kuyitanga.