in

NDASETSENDASETSE

Umugabo umaze kubyarana na nyina inshuro eshatu, yahawe ibihano bikakaye..

Umugabo Adamu Sabi Sime ufite inkomoko muri Benin ariko utuye muri Nigeria, yakoze amahano, amaze kubyarana na nyina ubugira gatatu kuri ubu uyu mugabo yatawe muri yombi.

Umwimukira ukomoka muri Repubulika ya Bénin, Adamu Sabi Sime, amaze kubyarana na nyina gatatu, byatumye Leta ya Nigeria itabyishimira iramufunga. Mu minsi ishize yafashwe n’ubuyobozi bwa Leta ya Kwara ya Nijeriya, ishinzwe umutekano n’ingabo z’igihugu (NSCDC).

Umuvugizi wa NSCDC, Babawale Afolabi, ibi yabitangaje mu magambo ye i Ilorin ku wa gatandatu, tariki ya 11 Nzeri, aho yemeje ko Adamu yateye inda nyina akaba aheuka kwibaruka umuhungu. Ati: “Ku wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021, umuyobozi w’akarere ka Mosne mu gace k’ubutegetsi bw’akarere ka Kaiama, yavuze ko igikorwa cy’ubusambanyi cyakozwe na Adamu Sabi Sime na nyina, Fati Sime, kandi umwe abyara undi, ibintu bakoze igihe kirekire aho babyaranye gatatu.”

Ati: “Abagabo bo mu ishami ry’ubutasi n’abakozi ba NSCDC i Kaiama, bihutiye kugira icyo bakora kandi ibyavuye mu iperereza byagaragaje ko uyu mubyeyi (Fati) afite abana batatu yabyanye n’umuhungu we Adam “.

Amahano uyu mugore yakoze we n’umuhungu we ntiyagarukiye aho, kuko irindi genzura ryerekanye ko murumuna w’ ushinjwa, ni ukuvuga undi muhungu w’uyu mugore, na we yemejwe ko yaryamanye nawe (na nyina). Ubuyobozi bwa NSCDC bwanavuze ko uyu mubyeyi n’abahungu be bombi badafite impapuro za ngombwa zo kuguma muri Nijeriya, ariko bashyikirijwe Serivisi ishinzwe abinjira n’abasohoka muri Nijeriya, kugira ngo basubizwe iwabo vuba na bwangu kuko bakoreye amahano muri Nigeria.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa As Kigali yatsinze igitego agitura umukunzi we utwite (Amafoto)

Mu mafoto: Ihere ijisho umukobwa w’ikizungerezi ugaragara mu ndirimbo nshya ya Platini.