in

Umugabo ukuruza moto ubwanwa bwe akomeje kuvugisha benshi

Leonardo Costache, umunya-Romania w’imyaka 41 uzwi ku izina rya “Leo Jaws,” akomeje gutangaza isi kubera ibikorwa bye bidasanzwe bikubiye mu guca uduhigo tw’isi yifashishije amenyo n’ubwanwa. Muri Nyakanga 2023, Leonardo yanditse amateka akomeye ubwo yakuruje moto akoresheje ubwanwa bwe mu gihe kingana na segonda 21.33.

Iki gikorwa cyasaba imbaraga zidasanzwe, kikaba cyarakorewe n’umufasha we Vita Morondel wari utwaye moto.

 

Leonardo yavuze ko imyiteguro yo kugerageza iri dushya itari yoroshye, kuko buri gihe yitozaga yagendaga atakaza 30% by’ubwanwa bwe. Nyuma yo kongera ubwoya bw’ubwanwa mu gihe cy’amezi icyenda, yagerageje igikorwa gikomeye maze atsindira agahigo, nubwo nyuma y’aho 50% by’ubwanwa bwe byahise bigwa. Yagize ati: “Nubwo ubwanwa bwanjye bwangiritse, icy’ingenzi ni uko nagize agahigo kadasanzwe ku rwego rw’isi.”

Leonardo ntiyagarukiye aho, kuko n’umufasha we Vita bamaze gukora ibikorwa by’ubutwari birimo kuzenguruka igare inshuro 61 mu isegonda 60 hejuru ya pole yari ifashwe n’uyu mugabo ku bitugu bye.

Uyu mugabo, uzwiho gukoresha amenyo mu bikorwa bihambaye, amaze no guca uduhigo twinshi mu gukorera juggling amanitse mu menyo, aho yageze ku nshuro 74 mu masegonda 30 muri Kanama 2024.

 

Leonardo Costache, umugabo wihariye mu mbaraga no mu bwenge bwo guhanga udushya, akomeje kuvugisha benshi ku isi kubera ibikorwa bye byihariye bigaragaza aho ubushobozi bwa muntu bushobora kugera.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

LAMAH, umwe mu bahanzi babahanga bakizamuka, yashyize hanze indirimbo nshya “CRAZY HOW”