Ntibisanzwe Umugabo uvuga ko afite ‘Ubugabo bunini ku Isi’ yatunguye abatari bacye barebaga televiziyo mu kiganiro cyitwa ‘’This Morning’’ ubwo yerekaga abari bayoboye icyo kiganiro, Phillip Schofield na Josie Gibson ifoto itomoye y’ubugabo bwe kuri iki kiganiro cyari imbonankubone (live).Abagore n’abakobwa bahita bumirwa bifata ku munwa.
Umukinnyi wa filime z’urukozasoni, Jonah Falcon, ukomoka i New York, avuga ko ubugabo bwe bupima santimetero 34.29 mu gihe bwahagurutse.
Abayoboye ikiganiro, Phillip na Josie bagerageje gusobanura ubunini bw’ubugabo bw’uyu mugabo ku bari bakurikiye iki kiganiro babugereranya n’ibintu bitandukanye.
Ariko uyu mukinnyi Jonah Falcon yatangaje abarebaga ikiganiro nyuma yo gufata icyemezo cyo kwereka abari bakiyoboye ishusho nyayo y’ubugabo bwe.
Nyuma yo kugerageza gusobanura ingano y’ubu bugaboo bwe, Jonah yabwiye abayoboraga ikiganiro ati:’’Iyi ni iyanyu gusa, ntabwo rero ari ngombwa gukomeza gukora ibyo byose mugerageza gusobanura ingano’’.
Bombi bumiwe maze Phillip aratangara ati:’’Umuriro utazima! Turagushimiye. Ukoze neza!’’
Abarebaga ikiganiro bahise berekeza kuri Twitter kugirango batange ibitekerezo kuri ayo mashusho y’ubugabo bwa Jonah Falcon.
Hari uwanditse kuri Twitter agira ati:’’Mpinduye kuri TV none @Schofe ari kuvuga ku byerekeranye n’urubiringanya, uburebure n’ubunini bwarwo’’.
Noneho umusore yerekanye ifoto… hanyuma nsoma umutwe………. ‘mfite ubugabo bunini ku Isi’.