in

Umugabo ari mu mazi abira nyuma yo kwishyura inzu akoresheje ubutuma bwa Mobile money bw’igicupuri.

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo witwa Emmanuel Ian Osome wajyanywe mu rukiko nyuma y’uko abaye mu nzu imyaka itatu atishyura ubukode maze nyir’inzu akaza kuvumbura ko yamwohererezaga ubutumwa bwa M-Pesa ikoreshwa muri Kenya ,akoresheje ubutumwa yihimbiye bw’igicupuri.

Uyu mugabo ukomoka mu mujyi wa Nairobi muri Kenya yajyanwe kuburanira mu rukiko rwa Milimani Law Courts nyuma yo kumara imyaka itatu yose abeshya nyir’inzu ko yamwoherereje amafaranga y’ubukode akoresheje M-Pesa nyamara ubutumwa yoherezaga bwabaga ari ubuhimbano.

Amakuru ava mu gihugu cya Kenya avuga ko uyu Emmanuel Ian Osome uhakana ibi aregwa, yari amaze imyaka itatu yose abeshya nyir’inzu ko yamwishyuye amafaranga y’ubukode ariko uwishyurwaga ntamenye ko ubutumwa bamuhaye ari ubuhimbano.

Ibi byose byabaye kuva kuwa 1 Ugushyingo 2018 kugeza kuwa 8 Ugushyingo 2021 ubwo uyu mugabo yatangiraga kohereza nyir’inzu ubu butumwa bw’amafaranga y’ubukode nyuma yo kubanza kubuhimbira kuri telefone maze agahita abwoherereza nyir’inzu.

Urukiko rwavuze ko uyu mugabo yahombeje nyir’inzu agera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi Magana abiri by’amashilingi ya Kenya (Ksh 1.2 Million) ni ukuvuga agera 10,992,000 Rwf.

Aya manyanga yakorwaga n’uyu mugabo yaje kuvumburwa na nyir’inzu yabagamo ubwo yakoraga imibare maze agasanga hari amafaranga menshi yagombaga kwishyurwa ariko atari kumenya irengero ryayo. Nyuma nibwo yaje kwegera ababishinzwe bamufasha gukora iperereza ku irengero ry’aya mafaranga ye.

Ikindi cyatumye nyir’inzu acyeka uyu mugabo ko yamubeshyaga nuko yarebye kuri konti ye ya banki yakiriragaho amafaranga y’ubukode maze agasanga nta mafaranga uyu mugabo yigeze ashyiraho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Romami yemeje ko hari ikibazo hagati y’abakinnyi ba Rayon Sport, ndetse yizeza abafana gutsinda Police FC

Uko wakoresha bicarbonate mu gucyesha amenyo yanze gucya