in

NdabikunzeNdabikunze

Umugabo abayeho ubuzima bwiza hamwe n’abagore be umunani mu nzu imwe

Mugihe abagabo benshi bafite abagore benshi bibagora kubana neza n’abagore babiri mu rugo rumwe, umugabo wo muri Tayilande yatunguye abantu kubera uburyo abana n’abagore umunani mu nzu imwe, byatumye aba icyamamare ku mbuga nkoranyambagaga

Uyu mugabo witwa Ong Dam Sorot, akora akazi ko gushyira Tattoo ku bantu. Yaje kumenyekana nyuma yo kugaragara kuri televiziyo avuga inkuru y’ibyamubayeho. Nkuko bigaragara, amashusho ye amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni eshatu kuri YouTube.

Muri icyo kiganiro, yavuze ko abagore be babanye neza kandi ko bose bafitanye “ubumwe nk’umuryango.”
Imico myiza n’impuhwe by’uyu mugabo bigaragara ko ari urufunguzo rwo kugira urugo rwiza. Aganira na televiziyo, abagore be bose bemeje ko ari “umugabo mwiza kandi ugira ibitekerezo.” Abagore be bose bagize bati: “Mu byukuri ni umugabo ukunda kandi wubaha cyane kuruta abandi bose twabonye, adufata neza ntakintu dufite twamushinja.”
Sorot asanzwe afite umwana w’umuhungu k’umugore we wa mbere, abandi babiri nabo baritegura kwibaruka vuba. Muri icyo kiganiro, yavuze ko abagore be baryama mu byumba bine bitandukanye kandi “bagategereza igihe cyo kuryamana nawe” kandi ngo bigaragara ko nta numwe ufite ikibazo kuri iyo gahunda.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Arasa nk’akamalayika noneho…” – Muheto wavugishije benshi muri #MissRwanda2022 yashyize hanze andi mafoto ye abantu barayasarira

Miss Naomie yerekanye impano yifuza kuzahabwa ku munsi wa Saint Valentin