Muri Ghana hamaze iminsi havugwa inkuru iteye ubwoba aho umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuforomo yavuzweho ko yahindutse ingona agashaka kurya mugenzi we.Gusa aya makuru yaje kunyomozwa n’ibitaro byo muri kiriya gihugu.
Ibitaro bya leta bya Tafo i Kumasi, mu karere ka Ashanti, bikaba byahakanye ibivugwa ko umuforomokazi w’abanyeshuri byavugwa ko yahindutse ingona muri icyo kigo.Ni nyuma y’amakuru y’ibihuha yavugaga ko uyu munyeshuri yahindutse ingona ashaka kumira mugenzi we.
Biravugwa ko uyu muforomokazi nyuma yo kumurakaza yahise ahinduka ingona ako kanya maze ashaka kurya mugenzi we bari kumwe mu imenyerezamwuga.
Ariko ibitaro mu itangazo ryashyizweho umukono n’umugenzuzi w’ubuvuzi, Dr Kwame Agyeman yavuze ko nta kibazo nk’iki cyabereye muri icyo kigo.
“Turashaka kumenyesha rubanda muri rusange ko ibyatangajwe ari ibinyoma kandi ko nta kibazo nk’iki cyabereye mu bitaro byacu”.