Muri ubu buzima abantu benshi bagerageza gukora ibyiza ndetse bakabigeraho, ariko hari n’abandi bagira amahirwe make yo kutabigeraho bikarangira nabi bibabyariye amazi n’ibisusa.
Ibi nibyo byabaye k’umuforomo ufite imyaka 27, wahise utabwa muri yombi nyuma y’uko umwana yitagaho yapfuye amuri iruhande ndetse ubungubu akaba yenda kugezwa imbere y’ubutabera ngo akanirwe urwikwa ko rumukwiye.
Uyu mwana akaba yarapfiriye mu bitaro bya Birmingham, nyuma y’uko apfuye polisi yahise ihamagarwa bwangu ngo ize ite muri yombi uyu muforomo ushinzwa urupfu rutunguranye rw’umwana.
Mbere y’uko afatwa agafungwa, yabanje kuvanywa ku kazi aho yirukanwe burundu muri ibi bitaro byo mu kujyi wa Birmingham uherereye mu bwongereza.