Umutoni Salama usanzwe ari umugore w’umuhanzi Nshimiyimana Fikiri wamamaye nka Ziggy 55 mu itsinda rya The Brothers, yahawe umwanya muri Komite Olempike.
Uyu mubyeyi yagizwe Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike mu Rwanda.
Umutoni Salama yahawe uyu mwanya mu matora yabaye ku wa Gatandatu tariki 8 Gicurasi 2021. Ni mu gihe Uwayo Théogène wari usanzwe ayobora Ishyirahamwe rya Karate yagizwe muyobozi mukuru.
Umutoni Salama yegukanye umwanya wa Visi Perezida wa kabiri mu gihe Visi Perezida wa Mbere yabaye Umuringa Alice.
Yamenyekanye cyane mu mukino wa Basketball anafitemo amateka akomeye kuko yanakiniye Ikipe y’Igihugu y’abagore ndetse n’andi makipe akomeye mu Rwanda.
Yahembwe nk’umugore w’umuhanga muri Basketball mu Rwanda mu 2006. Yatangiye gukina uyu mukino akiri muto yiga muri Collège Apacope de Kigali, aza kujya muri Les Hirondelles BBC, Etoile Women Basketball Club, nyuma ni bwo yaje kwerekeza mu ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yakinaga mu cyiciro cya mbere.