in

Umufana wa Rayon Sports uzwi nka ‘Rwarutabura’ yakubitiwe kuri Stade nyuma y’umukino wahuje Murera na Kiyovu Sports – VIDEO

Ku wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 17 wa Shampiyona, wabereye kuri Stade ya Nyamirambo. Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports igira amanota 40, iguma ku mwanya wa mbere ndetse isubizamo ikinyuranyo cy’amanota atandatu hagati yayo na APR FC, iyikurikiye ku mwanya wa kabiri.

Ikipe ya APR FC, iri ku mwanya wa kabiri, iri gukina na AS Kigali kuri iki Cyumweru saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba. Ku rundi ruhande, Kiyovu Sports yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, ikomeza kugira ibihe bikomeye muri shampiyona.

Nyuma y’umukino, umufana ukomeye wa Rayon Sports, uzwi ku izina rya Rwarutabura, yakubitiwe kuri stade n’abashinzwe umutekano. Byavuzwe ko yateje umutekano muke ubwo yishimiraga insinzi y’ikipe ye, bikarangira arafatwa arakubitwa. Ibi byabaye imbere y’abafana benshi bari bacyishimira intsinzi, bitera impaka n’impagarara mu bakunzi ba ruhago.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngabo Roben wari umuvugizi wa Rayon Sports, yerekeje kuri Radio/TV10

APR FC yitwaye neza imbere ya AS Kigali bituma ikomeza kotsa igitutu Rayon Sports bahanganiye igikombe cya shampiyona