in

Umufana wa Manchester United yatanze umugore we bamurarana iminsi ibiri bamugira nyuma yo gutsindwa intego

Umufana wa Manchester United yatanze umugore we bamurarana iminsi ibiri bamugira nyuma yo gutsindwa intego.

Umukunzi w’umupira w’amaguru ukomoka i Kakamega muri Kenya yaciye ibintu nyuma yo gutsindwa intego,akemera guha inshuti ye umugore we ngo amurarane amajoro abiri.

Nkuko yabitangaje, Willingie Wawish ufana Chelsea yahawe umugore na mugenzi we ufana Manchester United nyuma yo kumutsinda ku ntego bari bagiranye.

Uyu mufana wa Man United yari yateze avuga ko aratanga umugore we akajya kurarana n’uyu mufana wa Chelsea ikipe ye niramuka itsinzwe na Crystal Palace.

Ibintu byabaye bibi ku mufana wa Man United,kuko Crystal Palace yatsinze umukino igitego 1-0, cyatsinzwe na Joachim Andersen ku munota wa 25.

Ibi byatumye yemera gukora ibyo yari yiyemeje, atanga uyu mugore we kuri uyu mufana wa Chelsea wari wemeje ko byanga byakunda Manchester United itsindwa uyu mukino wa Premier League.

Ubwo ifirimbi ya nyuma yavugaga, Wawish yitereye mu kirere mu gihe inshuti ye yisanze mu bihe bitoroshye.

Wawish yagize ati: “Namubwiye mbere ko Man U izatsindwa ariko arabihakana. Reka mwigishe isomo mu nzira igoye”.

Amafoto yashyizwe kuri facebook yerekana uyu mufana watsinzwe afashe icyapa cyemeza ko yarinze ijambo rye nyuma yo gutsindwa iyi ntego.

Icyapa cyari cyanditseho ngo: “Ngiye guha umugore wanjye ku mugaragaro umufana wa Chelsea nyuma yo gutsindwa intego yanjye.”

Ntabwo higeze hatangazwa icyo uyu mufana wa Chelsea we yari yatanze ndetse n’amazina y’uyu mufana wa Man United.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuse yabikoreraga iki? Umunyarwenya Killa Man yatangiye gukurikiranwa 5 kuri 5 nabo yabwiraga ngo batebeze amenyo

I Kigali, umwana wabaye Umupolisi akayobora bagenzi be muri Car Free Day ari gushimisha abantu ku mbuga nkoranyambaga (AMAFOTO)