in

Umufana wa Cristiano Ronaldo yakoze ibidasanzwe Cristiano ubwe nawe atarakora

Umufana wa Cristiano Ronaldo utuye mu gihugu cy’Ubuhinde witwa Parthiban w’imyaka 37 yakoze ibidasanzwe yishyiraho igishushanyo (tattoo) ku mugongo kiriho umubare  Cristiano Ronaldo asanzwe yambara mu kibuga ndetse n’amazina ye.

Uyu mufana yishushanyijeho mu gihe Cristiano Ronaldo mu busanzwe atagira igishushanyo  icyo aricyo cyose ku mubiri we .

Sports Bible dukesha iy’inkuru ivuga ko Parthiban ,ashyira hanze amashusho y’ibyo yishushanyijeho (tattoo) yavuze ko abizi neza ko Cristiano yanga tattoo  ariko ko yishyize icyo gishushanyo cy’iri mu izina rya Cristiano Ronaldo bitewe n’agahinda yatewe no kuba  Portugal yarasezerewe mu gikombe cy’isi cya 2022 , ndetse no  kubona Cristiano Ronaldo ari kurira ubwo Portugal yasezererwaga.

Uretse ibyo Parthiban ngo ashimira Cristiano kubwo guhesha ishema igihugu cye ,agatuma kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga  ,kandi agashima kuba uyu mukinnyi atagira  imico mibi ndetse  n’umurava agira mu kibuga ,byose byamuteye kuba umukunzi we.

Umufana wa Cristiano Ronaldo yishushanyijeho umubare yambare mu kibuga ndetse n'amazina ye
Umufana wa Cristiano Ronaldo yishushanyijeho umubare yambare mu kibuga ndetse n’amazina ye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imibyinire ya Miss Uwase Muyango yatangaje abantu benshi cyane – VIDEWO

Papa Sava yavuze imyaka afite abantu barumirwa, kandi yasubije abibaza igihe azasezera ku bugaragu – VIDEWO