in ,

Umufana ukomeye wa Rayon Sport yakiriye agakiza, arabatizwa

Umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports NTAKIRUTIMANA Blandine yemeye kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza abatizwa mu mazi menshi.

Blandine yabatijwe mu itorera rya EAR Remera muri Angilikani kuri uyu wa gatandatu nyuma yo kwiyemeza kuva mu byaha kuko yamenye ko kumenya Imana aribwo bwenge ndetse ko kuva mu byaha ariko kujijuka.

Aganira na YegoB, Blandine yagize ati;”Ubu ndi icyaremwe gishya nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi. Inyigisho nahawe nizo zatumye mfata icyemezo cyo kwemera kuva mu buyobe maze nkagana inzira y’ukuri.”

Blandine yabatirijwe hamwe n’abandi bantu 8 mu muhango watangiye saa saba z’umugoroba zo kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mata 2024.

Uretse kuba yemeye kureka ibyaha, Blandine asanzwe amenyerewe mu mupira w’amaguru w’u Rwanda nk’umukunzi ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports.

Blandine yihebeye Rayon Sports mu buryo bukomeye

Uyu ni umwe mu bari n’abategarugori bazwiho kwihebera bikomeye iyi kipe yashinzwe mu 1968 ikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no mu Mahanga.

Blandine yabatirijwe kuri EAR Remera
Blandine mu mwambaro wa Rayon Sports
Nyuma yo kubatizwa bahawe certificate

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

NESA isohoye itangazo rigaragaza uko abanyeshuri bazasubira ku ishuri

RIB! Abagabo babiri n’umugore umwe bibye ibendera ry’igihugu ku rwunge rw’amashuri rwa Cyuve