Umudamu yaciye inyuma umugabo aryamana na ex we kubera impamvu ikomeye none yasanze yaranduye kabutindi gusa yabuze icyo yakora [ Umva uko uyu mugore byamugendekeye n’impamvu yabikoze ubundi umugire inama].
Umudamu utashatse ko umwirondoro we ujya hanze, aragisha inama nyuma yo guca inyuma umugabo we akaryamana n’uwahoze ari umukunzi we nyuma agasanga yaranduye SIDA.
Uyu mugore guca inyuma umugabo we yabitewe nuko umugabo we nawe yari amaze iminsi amuciye inyuma.
Yagize ati ” Mu minsi yashize umugabo wange namufashe ansha inyuma, gusa narabyirengagije turakomeza turabana kuko bwari ubwambere mufashe. Nyuma y’ukwezi yagiye mu butumwa bw’akazi agomba kumarayo amezi 4. Ubwo muri iyo minsi uwahoze ari umukunzi wange nibwo yantumiye mu birori byo gusangira. Ubwo ibirori byarangiraga byabaye ngombwa ko dufata umwanya tukaganira!, nibyo narawumuhaye gusa yaje kunsaba ko twiyibutsa ibihe bya kera, nabanje kubyanga gusa kuko narimfite umujinya w’uburyo umugabo wange yanshiye inyuma, naramwemereye. ”
Uyu Mudamu akomeza agira ati” nyuma y’amezi 3 naje kujya kwipimisha SIDA nsanga naranduye. Mu byukuri sinzi niba ari uwahoze ari umukunzi wange wanyanduje cyangwa ari umugabo wanyanduje ubwo yari yaranshiye inyuma. mungire inama ese mve mu rugo kugirango ntazanduza umugabo niba atayifite? Ese mbigenze nte? “.