Umucyo ku makuru y’iyirukanwa ry’umunyamakuru wa RadioTv10 wasohoye amashusho ya Mutesi Jolly ari kubyina yarangiza akayahuza n’inama yagiraga urubyiruko rwiyahuza inzoga.
Mu minsi yashize nibwo Mutesi Jolly yagiriye inama urubyiruko arusaba ko bakurikiza gahunda ya Leta ya Tunywe Less.
Mu gutangaza ibyo Jolly yavuze, RadioTv10 yakoresheje amashusho ye ari kubyina imbere ye hanateretse inzoga.
Ni ibintu bitakiriwe neza n’abakoresha urubuga rwa X aho byanatumye ayo mashusho asimbuzwa ifoto ye.
Nyuma y’uko ayo mashusho asimbujwe, hahise hatangira amakuru y’uko ukoresha imbuga nkoranyambaga za RadioTv10 (uwakoze ibyo) yahise yirukanwa kubera icyo kibazo yateje.
Jean Paul Mugabe ukora ako kazi, yiriwe kuri X ariwe nkuru y’umunsi y’uko yirukanwe kubera gutangaza ibyo Jolly yavuze akoresheje amashusho ari kwibyinira.
Umunyamakuru wa RBA, Christian Lorenzo Musangamfura yaje gukora tweet avuga ko ukinisha miss ugasimbuzwa miss. Ibi yabivuze nyuma y’uko RadioTv10 yazanye umunyamakuru mushya witabiriye irushanwa ry’ubwiza rizwi nka Miss Rwanda.
Muri iki gitondo, umunyamakuru Oswakim ukorana na Jean Paul, abyutse anyomoza ayo makuru y’iyirukanwa.
Lorenzo akibona ko banyomoje, yavuze ko yari imikino bitari ukuri.
Jean Paul Mugabe we yahise abwira Lorenzo ko amaze iminsi yakiriye abamuhamagara benda kuba 300 ndetse ko n’abamuhaye ubutumwa bw’ihumure atababara kuko ni benshi.