Umusore w’itwa Apostle Sesa w’imyaka 25 wo mu gihugu cya Zimbabwe mu gace kitwa Kitwe, yaciye ibintu nyuma yo gushinjwa gusambanya abayoboke b’idini akoreramo umurimo bikagera ubwo atera inda 6 muri bo
Uyu musore ari kuvugwa cyane hirya no hino nyuma yo gutera inda abakobwa 6 icyarimwe, bo mu itorero akoreramo umurimo barimo umwe usanzwe afite umugabo bashakanye byemewe n’amategeko.
Amakuru aravuga ko aba bakobwa bose yateye inda bari basanzwe bari mu itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana, nyuma y’uko amakuru ahwihwishijwe ko uyu mugabo ariwe wateye inda aba bakobwa bose,mu cyumweru gishize abagize iri torero bahise baterana basaba uyu mugabo ibisobanuro ndetse banareba niba bamuhagarika ku murimo wo gucuranga.
Umwe muri aba bakobwa utwite inda y’uyu mucuranzi yavuze ko rimwe na rimwe uyu mugabo yajyaga abakora ku mabuno bari mu guhimbaza Imana.
Uyu nawe yabwiye itorero ko aba bakobwa yasambanyije akabatera inda nabo babishakaga kuko ngo rimwe na rimwe begeraga aho yacurangiraga ndetse ngo yabakoraga ku mabuno abigizayo ngo baticara ku byuma, uyu mucuranzi, aba bagore uko ari 6, bamureze mu nkiko.
Ko bikaze