in

Umucungagereza w’umugore yasambanye n’imfungwa bituma yubikira imbehe bagenzi be

Umucungagereza w’umugore yasambanye n’imfungwa bituma yubikira imbehe bagenzi be.

Muri Israel abasirikare b’abagore babujijwe kurinda gereza nyuma y’uko biketswe ko hari umwe muri bo waryamanye n’imfungwa.

Amakuru dukesha The Guardian avuga ko uyu musirikare w’umugore ashobora kuba yaryamanye n’imfungwa y’umugabo umwaka ushize.

Nyuma y’uko aya makuru agiye hanze, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe amagereza muri Israel, Katy Perry na Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben-Gvir basohoye itangazo rivuga ko nta musirikare w’mugore wo muri iki gihugu uzongera kwemererwa gucunga gereza.

Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko iyi mfungwa yaryamanye n’uyu musirikare ifungiye ibyaha by’iterabwoba. Aho ifungiye ngo yari ifite telefone ku buryo yohererezaga amafoto yayo aba barinzi b’abagore.

Mu buhamya iyi mfungwa yatanze yavuze ko atariwe wenyine waryamanye n’abashinzwe kurinda gereza ngo kuko hari na bagenzi be babikoze.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Elisha! Nyuma y’umwana wiyahuye yiganye Mitsutsu, undi mwana w’imyaka 12 yiyahuye nyuma yo kubibona muri filime

Hategekimana Bonheur yongeye kwiteranya n’umutoza we nyuma yo kumwima agakino bikaza kuragira badacyuye n’umubyizi