in ,

NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NDASETSENDASETSE NdabikunzeNdabikunze

Umuco uragwira: reba ibihugu umukobwa wese ufite imyaka 10 ahita ashakirwa umugabo

Mu bihugu hafi ya byose ku isi usanga gushinga urugo ari ishingiro ryimibereho y’igihugu ,icyakora gushyingirwa usanga bigenda bigira icyo bishingiraho ndetse gitandukanye n’ahandi .Bamwe usanga bashyiramo amabwiriza akomeye cyane kugirango umuntu ashinge urugo ahandi bakabyoroshya cyane. Hari ibihugu byinshi byaba ibyo muri Africa ndetse n’ahandi ku isi aho umwana w’umukobwa uri hagati y’imyaka 10 na 13 aba agomba guhita ashyingirwa nk’uko tugiye kubireba.

Angola

Muri Angola hashize igihe kinini abantu bamagana imigenzo ihari yo guhatira umwana w’umukobwa gushaka umugabo.Hano ntibashingira ku myaka umukobwa afite ahubwo bashingira ku gihagararo cye, mu gihe akuze vuba vuba ndetse afite ibibaraga byinshi ategekwa gushaka umugabo niyo yaba afite imyaka mike.

Sudan

Ahandi usanga batagendera ku myaka cyangwa iyindi mico ahubwo bagendera ku myemerere y’idini.Muri Sudan umukobwa umaze kuba umwangavu bitewe nigihagararo cye ndetse n’igikuriro cye aba agomba gushaka umugabo nkuko abategeko yidini abyemeza.

Japan

Nubwo Ubuyapani ari igihugu gikize ndetse giteye imbere ku rwego rw’isi, iyo bigeze ku gushinga urugo basubira muri karande y’umuco wabo.Kugeza ubu umwana w’umukobwa wujuje imyaka 13 aba agomba gushyingirwa.Gusa iyi ngingo abantu ntibayivugaho rumwe kuko bemeza ko wenda umukobwa yashinga urugo afite imyaka 16.

Icyakora mu bihugu byinshi byo muri Afurika, nyuma yumwaduko w’abakoloni byataye umuco wabyo byimika umuco wabazungu aho umukobwa ashinga urugo afite hagati y’imyaka 18 na 21 nko mu Rwanda bimeze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Rukundo
Rukundo
2 years ago

Wibagiwe centre Africa

Bruce Melody yahishuye icyo itariki yiyanditse kukuboko isobonuye /Ni itariki atazibagirwa

Dore ibibazo umuntu w’igitsinagabo adakwiye kubaza umukunzi we