in

Umubyinnyi Titi Brown yavuze amagambo yabwiwe na Edouard Bamporiki ubwo yajyaga ku musezeraho muri gereza i Magererage nyuma yo kugirwa umwere

Ishimwe Thiery wamamaye nka Titi Brown, nyuma yo gufungwa imyaka 2 akaza kugirwa umwere, ubu yatangiye kugira imbaraga zo kugaragara mu ruhame.

Nyuma y’iminsi mike agizwe umwere, Titi Brown yagiranye ikiganiro na Murungi Saben wo ku Isimbi TV, maze amubwira ukuntu yari abanye na Edouard Bamporiki nawe ufungiwe i Magererage.

Titi Brown yavuze ko Bamporiki agira inama buri muntu wese uri kugorererwa i Magererage, cyane ariko urubyiruko, ndetse kandi ngo ntabwo yiyemera kuko aganira na buri wese.

Saben yabajije Titi, ikintu atazibagirwa yabwiwe na Bamporiki, maze avuga ko yamwigishije indangagaciro z’umunyarwanda.

Ati “Ikintu cya mbere twaganiriye nasigaranye ku mutima wanjye, ni uko yanyigishijije indangagaciro z’umunyarwanda.”

Abajijwe ku ijambo Bamporiki yamubwiye ubwo yajyaga kumusezeraho amubwira ko agiye hanze ya gereza, ati “Ntaha, yankoze mu ntoki, arambwira ngo ugiye kuba umuntu ukomeye, Imana ikurinde aho ugiye kandi natwe dusigaye mudusengere tuzatahe amahoro.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
8 months ago

Umuntu ukomeye mubiki c kubyina cg muzindi business

Dr Apôtre Paul Gitwaza yasubitse igiterane yari ateganyijwe gukorera muri Israel

Ibyenda byamugiriye imodoka ntashobora kubikuramo: Bijiyobija yaje mu kiganiro atwaye umuturika w’imodoka ye nshya Irene amagambo ashira ivuga -AMASHUSHO