in

Umubyinnyi Titi Brown kuri ubu ufunzwe ari gutabaza asaba inkunga y’amafaranga 

Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ari gusaba inkunga izamufasha mu rubanza afite rw’ubujurire ku kirego akurikiranyweho cyo gusambanya umwana.

Urubanza rwa Titi Brown rwari kuba ku itariki 30 Ugushyingo 2022 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rurasubikwa rushyirwa ku itariki 8 Gashyantare 2023.

Ku makuru atangwa na mushiki w’uyu musore, avuga ko ari gusaba inkunga y’amafaranga miliyoni 1.5Frw yo kwishyura umuburanira mu mategeko kuzamufasha mu kujurira ku byaha aregwa.

Titi Brown ashinjwa gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17, ku cyaha bivugwa ko yakoze tariki 14 Kanama 2021.

Titi Brown mu rubanza ajurira ahakana iki cyaha, gusa akemera ko uyu mukobwa yaje kumureba bagahura ariko ntiyegeze yinjira mu nzu iwe.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ihere ijisho amafoto y’umukobwa w’uburanga ufatwa nk’umutoza wa mbere wambara neza ndetse akaba azwiho gukurura abagabo

Abantu babiri batawe muri yombi nyuma yo gusanganwa ibiyobyabwenge.