Umubyeyi witwa Jacqueline Goldsworthy ukomoka mu Bwongereza yavuze ko asigaye ava amaraso mu gitsina nyuma yo kubona igipimo cye cya mbere cy’urukingo rwa Covid rwa AstraZeneca.
Goldsworthy yahise ajyanwa kwisuzumisha kwa muganga ngo amenye niba ari kanseri cyangwa ikimenyetso cy’ubundi burwayi ariko ibisubizo byagaragaje ko nta kibazo icyo aricyo cyose afite ku myaka ye 57, nubwo yasubiye mu mihango kandi yari amaze imyaka 20 yaracuze.
Goldsworthy, umukozi ushinzwe imibereho myiza wabonye urukingo rwe rwa mbere mu Ukuboza, yemeza ko urukingo rwamuteye kuva amaraso. Icyakora, abaganga ba NHS bashimangiye ko nta ’nzira’ n’imwe igaragaza ko arirwo nyirabayazana.
Uyu mugore yatangarije MailOnline ko kuva amaraso kwe kuremereye cyane kuruta uko yakundaga kubabara mu gihe cye kandi ko byamaze hafi icyumweru.
Amakuru yemewe yerekanye ko hari raporo 366 zerekana ko hari abantu bagiye bava amaraso mu myanya y’ibanga nyuma yo gucura -nyuma yo guhabwa urukingo rwa Covid yaba urwa AstraZeneca, Pfizer cyangwa Moderna.