Aba bombi, bafite imyaka 4 na 2, bo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Sirikwa ward Kuresoi y’Amajyaruguru, bahise bajyanwa mu bitaro na nyina, abo bana basanga nk’aho bataye ubwenge nyuma yo gutaha mu rugo avuye ku kazi.
Uwo mubyeyi urera abana icyenda witwa Joyce Chemng’etich, yatangaje ko umuhungu we w’imyaka irindwi yahisemo guteka uruvu kugira ngo yongere ku birayi bike bari bafite byo kurya.
Chemng’etich yamenyeshejwe uko ibintu byagenze nyuma yo kuvumbura imitwe ibiri ya y’uruvu muri sufuria.
Yagize ati “Namubajije impamvu yateguyeriye barumuna be uruvu, ambwira ko byatewe n’inzara.”
Abaturanyi be batanze ubufasha bwa mbere ku bana mbere yuko bajyanwa ku ivuriro riri hafi y’umudugudu.
Umuturanyi yagize ati: “Nyina ni umuhigi, kandi akora imirimo mito y’intoki kugira ngo atunge umuryango”.
Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ubuzima mu gace ka Molo, Benard Warui, yagize ati “aba bana bombi bamerewe neza kandi bari gufata neza imiti.”
Kenya irimo guhangana n’amapfa n’inzara bitigeze bibaho, aho intara zigera kuri 12 mu gihugu zibasiwe.