Umubyeyi ntiyorohewe nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza ko yagerageje kujugunya umwana we w’imyaka 3 y’amavuko mu nzu yororerwamo inyamaswa z’inkazi.Amashusho yerekana igihe umukobwa w’imyaka 3 yajugunywe mu rwobo rw’idubu muri pariki ya Uzubekisitani na nyina, ubu ukurikiranyweho icyaha cyo kugerageza kwikora mu nda ashaka kwiyicira umwana.
Amashusho ababaje yaturutse i Tashkent agaragaza ko umwana yajugunywe mu rwobo nko muri metero 16 munsi ya bariyeri mu gihe idubu, yitwa zuzu, yagendaga isatira uyu mwana, nk’uko East2West News yabitangaje.
Abakozi bo muri iyi nzu yororerwamo inyamaswa(zoo) bashoboye gukuramo idubu mu gice gifunze cya pariki mbere yo kwihutira gukiza umukobwa muto, wihanganiye guhungabana no guca kuga.Uyu mubyeyi arafunzwe kandi akurikiranyweho icyaha cyo gushaka kwica. Aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora kumara imyaka 15 muri gereza.Haribazwa impamvu uyu mubyeyi ahitamo kujugunya umwana we mu nyamaswa.