in ,

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Umubyeyi akorereye ibintu bibabaje Umukobwa We Kubera Kubyarira Murugo Inshuro Zirenze Imwe

Si kenshi hakunze kugaragara umukobwa ubyarira mu rugo inshuro zirenze imwe mu Rwanda. Nubwo atari kenshi ariko no kubyara umwana umwe ukiba iwanyu si ibintu umukobwa wese wakwifuza ndetse yewe n’abayeyi, gusa akenshi iyo bibaye ababyeyi bamwe bagerageza kwihanganira umwana wabo yaba mukumuhumuriza ndetse no kumufasha mukwita k’umwana.
Uyu mukobwa utashatse gutangaza amazina ye, yagishije inama kuri Radio ya Kiss FM avugako yabyariye murugo inshuro zirenze imwe kandi akaba akiba iwabo bityo Nyina akaba amutoteza cyane amubwira amagambo mabi cyane kandi amukomeretsa.
Uyu mukobwa yagize ati “Mumeze neza abanyamakuru ba kiss fm? Ndasaba inama zanyu kuko aho bigeze ndaremerewe pe! Ndi fille mere w’abana barenze umwe ariko niba aricyo cyaha nakoze gituma ntotezwa na mama sinzi pe! Ahora ambwira amagambo ankomeretsa kuburyo numva najye ntacyo maze.”
“Ubundi nabyihanganiraga pe arIko ejo bundi umwana mukuru yarazerereye atinda gutaha bumaze kwira njya Kumushaka musanga mubaturanyi tugeze murugo ndamukubita mama arambwira ngo nimureke ngirango birarangiye ahubwo atangira kumwita ingegera,mayibobo ndamubwira nti rero mbabarira winyitira umwana mayibobo kuko ntarakwiba nturamubona pubelle
Mwumve ko nanjye ntazi niba aricyo cyaha nakoze gituma ntotezwa na mama sinzi pe ambwira amagambo ankomeretsa kuburyo numva najye ndambiwe”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’urukundo yakoze benshi ku mutima:Barengeje imyaka 100 ariko bakundana kurusha abakiri bato.

Abanyamakuru Benshi Ba Hano mu Rwanda Bagaragaye Bakina Iby’abana (Amafoto)