in

Inkuru y’urukundo yakoze benshi ku mutima:Barengeje imyaka 100 ariko bakundana kurusha abakiri bato.

Inkuru y’urukundo rwa Damiyani na Anastaziya  nawe yagukora ku mutima, ni abanyarwanda barengeje imyaka 100 ariko bakundana nk’abakiri bato.

Anasitaziya afite imyaka 102 naho umugabo we Damiyani afite imyaka 106 ,aba bombi babyaranye abana bcumi na babiri.Mu byukuri barakuza cyane ndetse intege zigenda zibabana nke ,ariko bakomeza kwerekana urukundo rudasanzwe.

Bavuga ko nubwo umuntu yasaza ariko urukundo rwo rudasaza.Iyo bari kumwe baba barebana akana ko mu jisho,baseka bishimye ndetse babwirana amagambo meza y’urukundo byanarimba bagasomana.Kubera uburyo bakundana iyo batekereje ubuzima banyuranyemo banyuzamo bagafatwa n’amarangamutima, bakarira.Aba bavuga ko kandi bazakundana kugeza ku mwuka wa nyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi yasekejwe n’igikorwa umufana we yamukoreye

Umubyeyi akorereye ibintu bibabaje Umukobwa We Kubera Kubyarira Murugo Inshuro Zirenze Imwe