Uyu musore yiyise Dayimoni nyuma y’uko yiyujuje tatouage zirenga 200 ku mubiri, byose yabivuze nyuma y’uko ashohoje inzozi yari afite k’ubuzima bwe, akaba yari afite inzozi zo kubona imboni y’ijisho rye nayo bayishyiraho Tatuwaje y’umukara.
Uyu musore ubundi akaba yitwa Soren Lorenson nyuma y’iki gikorwa akaba yariyise Neon Demon, uyu musore akaba yaratwikirije Tatuwaje umubiri we kuva ku umutwe kugeza ku birenge.
Uyu musore akaba yari afite restora ndetse akaba yari n’umuyobozi wungirije wa resitora ya pizza yagiye yandikwa mu binyamakuru bitandukanye nk’umuntu utangaje kuva afite imyaka 18 ibi bikaba byarangiye bituma ababyeyi be bamusaba kureka ibyo arimo ahubwo agatangira gusenga Imana ngo imufashe.
Ariko Soren Lorenso yagaragaye yishimira isura ye idasanzwe mu buryo burengeje urugero nyuma yo kwishushanya mu mboni z’amaso ye ibara ry’umukara byatumye abantu benshi batangira kumutinya ndetse abenshi bakaba badatinya kumwa umudayimoni n’ubwo nawe atabihakana akunda kugaragara yiyita Dayimoni ku mbuga nkoranyambaga.
Uyu musore wimyaka 28 yasobanuye impamvu yatumye ahindura isura ye bikaba byaratumye arushaho gusabana n’abantu n’ubwo Kandi abamwitaza n’abo batabura kwiyongera.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya Daily Star yatangaje ko byari inzozi ze yagize ati:”Byari ibintu byiza cyane kandi nashakaga kubikora mu myaka myinshi.