Umubiri wa nyakwigendera Christian Atsu wagejejwe mu gihugu cya mubyaye nyuma y’ibyumweru 2 byari bishize yaraburiwe irengero mu mutingito wibasiye igihugu cya Turikiya cyakora kuwa gatandatu akaza kubonwa yaritabye Imana agwiriwe n’inzu yabagamo.
Indege yagejeje umubiri wa nyakwigendera mu gihugu cya Ghana mu masaha y’ijoro ndetse isanduku ye ikaba yari itwawe n’abagize ingabo z’Igihugu cya Ghana nkuko inkuru dukesha ikinyamakuru BBC ibivuga.
Umubiri we ukigezwa ku kibuga cy’indege i Accra wakiriwe n’abagize umuryango we , abayobozi mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Ghana ndetse nn’abandi bayobozi batandukanye muri iki gihugu .
Nyuma umubiri we ukaba wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare muri iki gihugu ,mu gihe hategerejwe indi mihango yo kumushyingura.
Christian Atsu yitabye Imana afite umugore 1 ndetse n’abana batatu.