in

Umubare w’igitsina gore ukomeje kuruta uwabagabo, umubare w’abanyarwanda bose wamenyekanye

Umubare w’igitsina gore ukomeje kuruta uwabagabo, umubare w’abanyarwanda bose wamenyekanye.

Hatangajwe imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe umwaka ushize, igaragaza ko Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka icumi ishize, aho igitsinagore ari bo benshi kurusha igitsinagabo.

Iyi mibare y’Ibarura rusange ryakozwe umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko Abanyarwanda bose hamwe ari 13 246 394 bavuye kuri miliyoni 10,5 bariho muri 2012.

Ni ukuvuga ko Abanyarwanda biyongereyeho miliyoni 2,7 mu myaka 10 ishize na bwo icyo gihe bari biyongereyeho miliyoni 2 kuko bari miliyoni 10,5; mu gihe muri 2002 bari miliyoni 8,1.

Aba Banyarwanda miliyoni 13,2; abenshi ni abagore kuko ari 51.5%, mu gihe Abagabo ari 48.5%.

Iyi mibare kandi igaragaza ko Intara ituwe n’abantu benshi, ari iy’Iburasirazuba ituwe na 3 563 145 bangana na 26,9%, hagakurikiraho Iy’Amajyepfo ituwe na 3 002 699 bangana na 22,7%, Intara y’Iburengerazuba ikaza ku mwanya wa gatatu, ituwe na 2 896 484 bangana na 21,9%.

Intara y’Amajyaruguru yo ituwe na 2 038 511 bangana na 15,4%; mu gihe Umujyi wa Kigali uza ku mwanya wa nyuma utuwe na 1 745 555 bangana na 13,2%.

 

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

No kwiyunga n’abafana bizagorana! umukinnyi wafashaga Rayon Sports akomeje guterwa ipfunwe n’urwego ruri hasi ari kugaragaza bikababaza abakinnyi bagenzi be

Haringingo Francis yanenze cyane umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports wamuhemukiye mu buryo bukomeye nubwo ikipe ye yabashije kubona intsinzi kuri Rutsiro FC