in ,

Umenye impamvu Antoine Griezman yanze gukinira Manchester United wagira agahinda gakomeye

Griezman & Mourinho

Byavuzwe kenshi kuva mu kwezi kwa mbere kugeza mukwa gatanu k’uyu mwaka ko umukinnyi  Antoine Griezman azerekeza mu ikipe ya Manchester United ndetse ko yari yabiganiriyeho n’umufaransa mwene wabo Paul Pogba ukinira iyi kipe akamwumvisha ko agomba kumusanga bagakinana dore ko n’umutoza Jose Mourinho yari yabwiye ubuyobozi ko akeneye uyu mukinnyi gusa ibi byose byaje kurangira aho uyu musore yahise asinya andi masezerano mu ikipe ya Atletico Madrid bityo inzozi z’abafana ba Manchester United zigahita zirangirira aho. Uyu musore rero yaje gutanga impamvu yatumye aterekeza mu ikipe ya Manchester United aho yari no kuba umwe mu bakinnyi bahembwa neza ku mugabane w’uburayi. Griezmann  (Reuters)

Nkuko tubikesha ikinyamakuru l’equipe cyo mu gihugu cy’ubufaransa uyu musore ubwo yaganiraga nacyo kuri iki kibazo yagize ati:”La principale raison derrière ma décision de rester est l’interdiction de recruter. L’Atletico n’a jamais eu autant besoin de moi que maintenant et j’ai senti qu’il fallait que je reste. Ça aurait été moche de partir à ce moment-là. Je ne suis pas ce type de personne. Pour être honnête, je ne sais pas à quoi va ressembler la suite. Je vais jouer à l’Atletico la saison prochaine et ensuite on verra. Pour l’instant, je ne pense qu’à l’Atletico de Madrid. Je trouve ça absurde de discuter de ce qui se passera dans un an.”

Tugenekereje mu kinyarwanda uyu musore yagize ati:”Impamvu nyamukuru yihishe inyuma y’icyemezo nafashe cyo kuguma muri Atletico nuko iyi kipe yari yahagarikiwe kugura abandi bakinnyi. Niyumvishemo ko Atletico arubu inkeneye cyane kurusha ibindi bihe byose, niyo mpamvu nahisemo kuyigumamo. Bayri kuba ari ibintu bigayitse gusiga ikipe yange mu bihe bibi nk’ibi, ntago ndi umwe mu bakinnyi b’abacanshuro(Mercenaire). Mbabwije ukuri sinzi ikizakurikiraho, ngiye gukinira ikipe ya Atletico uyu mwaka ibizakurikiraho tuzaba tubireba. Kurubu ndi gutekereza kuri Atletico Madrid, kandi simbona impamvu yo gutekereza kubintu bizaba mu mwaka wundi uri imbere, tubitege amaso.”

Ibi akaba aribyo byatumye uyu musore aterekeza mu ikipe ya Manchester United

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ku mugaragaro, Amber Rose yatangaje umukunzi we mushya (amafoto)

Irebere amwe mu mafoto y’ibyamamare bikomeye ku isi ku munsi wahariwe kwambara za bikini