Ukwa buki kwabaye umuravumba! I Kigali umugabo umaze ukwezi akoze ubukwe yavumbuye ko umugore we yamuciye inyuma ni uko abimubajije umugore amwiryaho nta cyo yikanga.
Ku rubuga rwa Facebook, umugabo umaze ukwezi akoze ubukwe aragisha inama nyuma yo kumenya ko umugore we yamuciye inyuma.
Yagize ati: “Ukwezi gushize nakoze ubukwe ndetse ubu ndacyari mukwa buki nubwo ubuki bwahindutse umuravumba. Ejo namenye ko umugore wanjye yigeze kunca inyuma tugikundana, mbibwiwe nuwo babikoranye icyo gihe. Nijoro namwicaje ndabimubaza, aho kugira ngo ace bugufi abisabire imbabazi ahubwo arambwira ngo icyo gihe twari tugiteretana ntabwo twari twarashakanye, ngo hari nubwo tutari kuzabana rero ngo nta kosa afite, ngo bizaba ikibazo aruko anciye inyuma ubu. Byambabaje cyane, kubyikuramo byananiye, ndumva ikizere narimufitiye kiri kuyoyoka nukuli. mumfashe mungire inama.”
Uyu mugabo wamugira iyihe nama?