Mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 16 Kanama 2021 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Rocky Kimomo uzi cyane mu gasobanuye, yateye ivi yambika umukobwa impeta amusaba ko yamubera umugore benshi babyibazaho kandi yaramaze igihe avuga ko adateze gukora ubukwe.
Uwizeyimana Marc uzwi nka Rocky n’andi mazina yamamaye cyane mu gusobanura filime Nyarwanda ibizwi nk’agasobanuye, hari hashize igihe atangije imvugo ya ‘Nta gikwe’ ishishikariza abasore bagenzi be kutazakora ubukwe.
Nyuma yahise yongeraho ‘Nta kudohoka’ ashaka gushimangira ko nta musore ugomba kudohoka kuri gahunda ya ‘nta gikwe’.
Aha niho benshi batangiye kubyibazaho nyuma yo kubona amafoto acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, gusa byaje kumenyekana ko bitaribyo ahubwo byari mu gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo iri hafi gusohoka ya Papa Cyangwe afatanyije na Social Mula.
Ni amafoto yerekana Rocky ateye ivi hasi asaba umukobwa kuzamubera umugore, ni ahantu bigaragara ko hari hateguwe, ariko hahise hasohoka indi bambaye umukobwa yamabaye agatimba bihita bishyira abantu mu rujijo. Aba nibo bazifashishwa muri aya mashusho y’iyi ndirimbo itaramenyekana izina.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa uzagaragara mu mashusho yambikwa impeta na Rocky Kimomo yitwa Ishimwe Carmene, iyi ndirimbo byitezwe ko izasohoka mu gihe cya vuba, irikumwe n’amashusho.
Ubusanzwe Papa Cyangwe asanzwe afashwa mu bijyanye n’umuziki we na Rocky Kimomo muri Lebel yitwa Rocky Entertainment.