in

Ukuri ku mafoto yasakaye Bruce Melodie yakoze ubukwe.

Mu minsi ishize nibwo ku mbugankoranyambaga hasakaye amafoto y’umuhanzi Bruce Melodie asa nk’uwakoze ubukwe bitangaza abatari bake, ariko kuri ubu byamenyekanye ko yari indirimo uyu muhanzi arimo gutegura gushyira hanze.

Iyi ndirimbo igiye gusohoka yatumye benshi bacika ururondogoro bakeka ko yaba yarakoze ubukwe mu ibanga kubera amafoto aherutse kujya hanze yamugaragazaga ari gusezerana n’uwo mukobwa w’uburanga.

Iyi ndirimbo iri ku nteguza y’umuhanzi Nel Ngabo yiteguye kumurika ni imwe mu ndirimbo ubona ko yitaweho ndetse n’uburyo bwo kuyamamaza nabwo bufata indi ntera

Abinyujije kuri instagram ye, Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo igaragaramo ariya mafoto ko igiye kujya hanze.

Bruce Melodie yatangaje ko iyi ndirimbo yitwa Mutuale yakoranye n’umuhanzi Nel Ngabo, ati “Mutuale ya Nel Ngabo afatanyije na Igitangaza [Bruce Melodie nk’uko akunze kwiyita] icyiza ni uko mwakwitegura.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamwe mu basore b’Abanyarwanda baravuga ko Sadio Mané yabateye Gapapu(Video)

Birababaje: umugore yitabye Imana nyuma yo kurumwa n’inzoka y’ubumara yicariye agiye kwituma