in ,

Ukuri ku irengero rya Rwatubyaye Abdul

Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi wakuriye mu ikipe ya APR FC, akaba ari nayo yakiniraga kugeza umwaka ushize w’imikino wa 2015/2016, ubwo byavugwaga ko yagurishijwe mu ikipe yo muri Slovakia, ariko bikarangira asinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports. kuva icyo gihe havuzwe menshi  dore ko uyu musore atabaye agikinira Rayon cyangwa ngo yerekere muri Europe

akalla-horz

Kuri ubu amakuru YEGOB.RW ifite aturuka mu nshuti za Abdul za hafi arahamya ko uyu musore yacweje ndetse akaba avuye mu Rwanda akigira muri Kenya aho ategerereje ko Transfer window yongera gufungurwa maze akajya mu kibuga agakina.

Abdul ngo ntabwo asiba imyitozo aho aherereye ndetse ngo ntabwo yigeze aza mu Rwanda mu kwezi kose gushize dore ko yari yaramenyereye kuza mu Rwanda akongera agasubirayo.

Abdul yanze gukinira Rayon Sports maze ategereza kujya gukina mfk topvar topoľčany kandi ngo byange bikunde azerekerayo,nyamara Rayon yo iracyamufata nk’umukinnyi wayo ndetse ngo indi kipe yose azasinyira bizafatwa nko gusinyira amakipe abiri,ni nyuma yuko

Nyirarume wa Abdul yaje gushaka abayobozi ba Rayon Sports akabasaba ko babishyura Miliyoni 10 Frw, bakamurekura.Rayon Sports yarabyemeye, ariko iza kubwirwa n’umwe mu bakinnyi ko nibayemera Rwatubyaye arasubira muri APR FC nuko ibi bitera Rayon gukomeza kunangira kwakira izo miliyoni 10 FRW none babuze n’urupfumuye

Hagati aho Abdul we yimye amatwi abavuga ko ashobora kurwanira byinshi akabura na bicye yarafite maze akomeza imyitozo n’ingufu ndetse ubwe yiyeretse abakunzi be bamukurikirira ku ruba rwa instagram ari mu myitozo ngororamubiri.

https://www.instagram.com/p/BM_Iio0gVek/?taken-by=yegobcom&hl=en

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
kgb
kgb
7 years ago

Ariko se koko nk’ubu uyu muntu wanditse iyi nkuru ni iki gishya azanye kubyari bisanewe bizwi koko?

Reba umustar w’umunyarwandakazi wiyeretse abakunzi be mu buriri babura aho bakwirwa (AMAFOTO+VIDEO)

Pogba mu nzira yo kongera gutera Wenger kwicuza (Impamvu)