in

Ukuri ku birego byatumye RIB ihamagaza igitaraganya umuhanzi Chriss Eazy

Umuhanzi Nsengiyumva Rukundo Christian umaze kwamamara nka Chriss Eazy agiye kwitaba urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ku birego byuko yambuye umunyemari wo mu karere ka Musanze.

Inyandiko ihamagaza uyu muhanzi Yegob ifitiye kopi ivuga ko akwiye kwitaba uru rwego bitarenze uyu munsi ku wa kabiri tariki 21 Gashyantare 2023 agasobanura impamvu atitabiriye igitaramo cyagombaga kuba tariki 14 Gashyantare muri Hotel Caves iherereye mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi w’iyi hoteli bwana Tuyisenge Jean Marie Vianney ashinja uyu muhanzi kutubahiriza amasezerano bari bagiranye ndetse no kumwambura amafaranga yari yamuhaye yo gutaramira muri iyo hoteli abereye umuyobozi.

Uyu muhanzi Chriss Eazy yahamije koko ko atigeze atarama muri iki gitaramo ariko ko byatewe n’impamvu z’uburwayi nkuko bigaragazwa n’impapuro za muganga twaherewe kopi.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo “Edeni” yakomeje avuga uyu mugabo yasubijwe n’amafaranga yari yatanze ahubwo ko yatunguwe no kumva amutangiye ikirego muri RIB.

Uyu muhanzi ndetse n’abareberera inyungu ze bafite gahunda yo kwitaba uru rwego bitarenze uyu munsi nubwo bari gukora ibitaramo bizenguruka uturere dutandukanye turi kuberamo isiganwa rya Tour du Rwanda 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: Imvura karahabutaka yahitanye abantu 40 isiga abandi 2000 nta n’urwara rwo kwishima bafite

Breaking News: Byahinduye isura muri Tour de Rwanda Ethan Vernon wari warigize akaraha kajyahe bamwambuye umwenda w’umuhondo