Umunyamakuru Nyarwaya Innocent uzwi ku izina rya Yago yavuze ukuntu yagambaniwe n’abantu bashakaga ubugabo bwe kugirango babushyire hanze bamwicire izina.
Ibi Yago yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yarari Live kuri instagram. Yago yavuze ko abantu bamuteze umukobwa ndetse uwo mukobwa bamuha amadolari 200 kuri 500 bari bamwemereye bamubwira ko agomba kujya gushuka Yago bakaryamana hanyuma bamara kuryamana agafata amashusho arimo ubugabo bwa Yago akazayabazanira bakabona kumuha amadolari 300 yari asigaye.
Yago yavuze ko umukobwa yaje kumureba gusa amubera imfura amubwira ibyo yari yatumwe byose n’amadolari yari yahawe. Aha niho Yago yahereye ashimira abakobwa bose kubera uyu wamubereye umwana mwiza akanga guhemuka no kumuhemukira.
Yago yongeyeho ko uwo mukobwa yamubwiye amazina y’abari bamutumye ndetse kuri ubu Yago arabazi nubwo ubwo yajyaga Live atigeze abavuga amazina.