in ,

‘Uko natereswe n’umutinganyi’ -Ubuhamya

Byajyaga bingora kwiyumvisha no kwemera ko abantu bitwa ‘Abatinganyi’ babaho mu Rwanda. Uretse nanjye, hari benshi dusangiye urujijo kuri aba bantu badakunze kwigaragaza muri sosiyete Nyafurika.

Uretse kubyumva babivuga, naje kubyibonera bimbayeho, nsobanukirwa neza aba bantu bahawe rugari muri Amerika n’u Burayi, batamenyerewe cyane muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, ikaba ari yo mvano yo kuribara nk’uwariraye.

Ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (18 h30) zo ku wa Gatatu tariki ya17 Ukuboza 2015, ubwo naburaga iminota nk’icumi ngo nsoze akazi kanjye, nahamagawe kuri telephone n’umuntu ntazi uvuga nk’umukobwa mu ijwi ryiza rinogeye amatwi. Atazuyaje yamenyesheje ko ankunda kandi yifuza ko turara tubonanye kugira ngo umutima we utuze.

Akimara ’gukupa’ telefone ye, nahise nikanga ntangira kumwibazaho cyane nibaza uwo ari we, niba ari umukobwa cyangwa umugore bitewe n’amagambo ashimishije yari amaze kumbwira.

Icyakora kwibaza kwanjye kwarangiye mfashe umwanzuro wo kuzimya imashini yanjye (Computer) nk’umuntu urangije akazi kanjye ka buri munsi, ntega moto nerekeza i Nyamirambo kuri Cosmos nk’uko yari yabinsabye.

Kubera amatsiko menshi, nashyize igitutu ku mumotari wari untwaye ngo yihute njye kureba iryo hogoza mbere ho iminota 20 ku gihe twari twahanye. Ibi nabikoze kugira ngo nze kumubona mbere y’uko ambona.

Umumotari ntiyantengushye. Nkihagera nabanje kuraranganya amaso mu bakobwa bose bari aho, mfata telefoni ngo muhamagare numve ko yahageze, ariko arantanga ambwira ko ari kundeba nubwo njye ntamubonaga.

Akoresheje telefone yari yampamagaje yagize ati ’Willy’ (izina ryahinduwe), ndikanga cyane, ntangira kureba impande zose kugira ngo ndebe aho aherereye ndamubura, nongera nirebera imbere yanjye urujya n’uruza rw’imodoka zanyuraga mu muhanda wa kaburimbo w’i Nyamirambo.

Mu minota ibiri gusa, numvise umuntu ankoze ku rutugu ambwira ngo “wari wambuze?” narikanze cyane mpita mpindukira kuko nari mfite amatsiko menshi yo kubona uwo mukobwa wambwiye ko ankunda kandi yifuza kurara angejejeho ubutumwa amfitiye.

Nkimukubita amaso nasanze ari umuhungu unanutse uri mu kigero cy’imyaka nka 30 birantungura cyane ngira ubwoba bwinshi. Nari namaze kwishyiramo ko ari umukobwa kuko numvaga nta muhungu wambwira ko ankunda, nanjye ndi umuhungu mugenzi we.

Nagize ubwoba ku buryo aho nari mpagaze, umutima watangiye gutimbagura ngo ’pi pi …, adatindiganyije yahise ambaza ikibazo mfite kuko na we yabonaga ko ndi kumwibazaho cyane kandi ntamwishimiye…

Biracyaza… iki cyari igice cya mbere icyakabiri tuzakibagezaho ejo

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Undi munyarwandakazi uteye nk’igisabo yicujije impamvu atoherejwe muri Miss Earth ngo yambare bikini maze yegukane ikamba

Inkuru Ishyushye-Ama-G The Black na Jay Polly ntibakigiye mu Bwongereza bazira ubutekamutwe BUKABIJE