in ,

Inkuru Ishyushye-Ama-G The Black na Jay Polly ntibakigiye mu Bwongereza bazira ubutekamutwe BUKABIJE

kayitera
Ifoto uyu mutekamutwe avuga ko ari iye

Mu minsi ishize nibwo AmaG,Jay Polly na Bruce Melodie byavuzwe ndetse nabo ubwabo bitangazwa ko bashobora kwerekeza mu gihugu cy’Ubwongereza gukorerayo igitaramo ariko icyo batazi ni uko uwabatumiye ari umutekamutwe uri kuyogoza abantu iyi minsi.

Umu escrot
BImwe mu byo yagendaga abeshya byashyizwe hanze

Umu escrot

NI umugabo wiyita Joseph Kayitera,watangiye yandikira abahanzi batandukanye kandi b’ibyamamare hano mu Rwanda,yigira nk’umuntu ushinzwe imyadagaduro muri diaspora y’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubwongereza,watumaga abahanzi bamwiyumvamo cyane kuko amafaranga yose abahanzi basabaga yayabemereraga.

Icyo yashakaga nta kindi ni uko aba bahanzi bamwohereza fotokopi z’amarangamuntu yabo bikekwa ko ko yazikoreshaga mu guhindura password za account bakoreshaga ku mbuga nkoranyambaga kuko inyinshi nka Facebook zisigaye zibisaba.Yarangiza akandikira abantu batandukanye yigize ibyo byamamare abasaba amafaranga.

Ibyamamare bivugwa ko yaba yaratetse imitwe ni byinshi harimo AmaG The Black,Bruce Melody,Jay Polly,Charly na NIna ndetse n’abandi benshi cyane.

 

SOURCE: INYARWANDA

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

‘Uko natereswe n’umutinganyi’ -Ubuhamya

IBYO UTABONYE: Reba uwabaye nyampinga w’intara y’Amajyepfo anyonga ikibuno nka Kim Kardashian