Umunyeshuri wiga mu bigo bya Leta ataha ntago agomba kurenza amafaranga 19,500 ndetse uwiga aba mu kigo ntago agomba kurenza amafaranga 85,000 nubwo hari ibigo birimo kongera amafaranga y’ishuri uko bishakiye.
Minisitiri w’uburezi Dr Uwamariya yemeje ko harimo gukorwa igenzurwa ndetse ko ibigo bizafatwa bizahanwa cyane.
Ati “Aho tumenye tugenda tugikemura dufatanyije n’ishuri. Icyo turi gukora, hari abantu bari gukurikirana ahavutse ikibazo tugakurikirana tukajya kureba uko ikibazo kimeze.”
Yavuze ko ibi bibazo bitari kubura kubaho mu gihe haje amabwiriza mashya nk’ariya. Ati “Byanze bikunze mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza hose ntabwo byari kugenda neza, ni na yo mpamvu tugomba gukomeza kubikurikirana.”