in ,

Uko ababyeyi 2 bacuze umugambi wo kuroga umwana w’imyaka 6 bamurogeye muri supadipe kugira ngo bihimure ku babyeyi be

Uko ababyeyi 2 bacuze umugambi wo kuroga umwana w’imyaka 6 bamurogeye muri supadipe kugira ngo bihimure ku babyeyi be

Abagore babiri bo mu Murenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, biyemereye ko baba ari bo babaye intandaro y’urupfu rw’umwana w’umukobwa, nyuma yo kumuha ibihumanya(uburozi) babishyize mu byo yarimo anywa.

Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka 6 wo mu Mudugudu wa Nyarungu Akagari ka Kamubuga, ari naho abo bagore bombi batuye, ngo ubwo yari atashye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba avuye ku ishuri Tariki 6 Ugushyingo 2023, yarimo anywa supadipe ahura na n’umwe muri abo bagore ngo amushyiriramo ibihumanya.

Ubwo uyu mwana yamaraga kunywa ibi yaratashye nyuma yamasaha make yahise agwa hasi arapfa , gusa amayobera yurupfu rwe yakomeje kuba menshi.

Ni uko maze nyuma yurupfu rwe haje kumvikana umwe muri ba bagore yigamba ko ariwe wamwishe, ibyo bigeze ku muryango w’umwana wananiwe kwihangana ugeza ikirego ku buyobozi , ubuyobozi nabwo butumiza inama yimidugugudu abo baturage batuye mo ni uko maze babasaba gusobanura icyabateye kuroga uwo mwana.

Abo bombi bajya gucura umugambi wo guhitana ubuzima bw’uwo mwana, byaturutse ku kuba umwe muri bo yari yatumiwe n’iwabo w’umwana kujya kwifatanya na bo mu birori bari bagize muri iyo minsi, ubwo yageragayo asanga inzoga zashize ataha byamubabaje kuko ntacyo yari yanyweye. Mu kubitekerereza mugenzi we ni ho bigiriye inama y’uburyo bazihimura ku babyeyi b’uwo mwana dore ko bose banasanzwe baturanye, nuko amuha ibihumanya ngo azabigaburire umwana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza yemeje ko koko abo bagore bombi Polisi yabafashe ikabashyikiriza RIB Station ya Gakenke.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya The Ben ni urungano rwa Seburikoko! Abantu benshi batunguwe no kumenya imyaka The Ben arusha Pamella

Munyakazi Sadate abaye uwa mbere utanze amafaranga ateye ubwoba araza gutanga mu gihe ikipe ya Rayon Sports iraza kunyagira Kiyovu Sports