Musore, ngibi ibintu by’ibanze bizakwereka umukobwa wakubaka urugo rugakomera.
Benshi bibaza ikintu bagenderaho bakamenya umukobwa wakubaka urugo rugakomera ntirusenyuke nk’iziki gihe.
Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibyibanze wagenderaho ukamenya umukobwa wakubaka rugakomera.
Uko yita ku bintu; iki ni ikintu cyingenzi kuko iyo atita ku bintu neza bisobanuye ko numushyira mu rugo ibintu bitazajya byitabwaho.
Uko akoresha amafaranga; aha hazamo ikintu kimutwara amafaranga menshi. Ureba niba ikimutwara amafaranga menshi ari ibyateza imbere urugo cyangwa ari ibirusenya.
Inshuti ze; burya inshuti zigena uwo uri we bityo nujya gushaka uwo mukobwa uzabaze umenye inshuti niba ari iz’ingirakamaro cyangwa ari ingwizamurongo.
Ibitekerezo bye; ingo nyinshi ziyiborwa n’abagore rero urumva ko uramutse uzanye uwo utabanje kumenya uko atekereza, bizarangira akuyobeje.