Ikipe y’ubukombe yo muri Espagne, FC Barcelona iri mu nzira zo kugurisha intebe zo kuri sitade yayo Spotify Camp Nou kubera ikibazo cy’ubukungu butifashe neza.
Ikipe ya FC Barcelona ifite ikibazo cy’umwenda uyikomereye ukabakaba muri miliyari 1.24 y’amadorali ya Amerika irashaka kureba uburyo yatangira kugabanya uwo mwenda. FC Barcelona yarebye uburyo bushoboka yakwishyura imyenda ifite isanga nta bakinnyi ifite bo kugurisha , ihita ifata umwanzuro wo kugurisha intebe ziri muri sitade yayo Spotify Camp Nou.
Amakuru dukesha umunyamakuru Achraf Ben Ayad ukorera ikinyamakuru beIN sports ahamya ko Perezida wa Barcelona yifuza ko ubwo Camp Nou izaba ivugururwa hazavamo intebe zikagurishwa.
Biteganyijwe ko sitade Camp Nou igomba kuvugururwa muri 2026 , aho mu gihe izaba ikiri kuvugururwa Barcelona ikazaba yakirira imikino yo mu rugo kuri sitade ‘Estadi Olimpic Lluis Companys’ nayo iherereye i Barcelona yakira abantu ibihumbi 44 munsi ya Camp Nou yakira abasaga ibihumbi 99.
Ku bw’ibyo rero Barcelona irateganya kugurisha intebe za Camp Nou ari na ko igabanya ideni buhoro buhoro hanyuma imirimo yo kuyivugurura yarangira igashyiramo izindi.
Spotify Camp Nou ni imwe mu masitade manini i Burayi kuko iyi sitade ifite imyanya yo kwicarwamo igera ku bihumbi mirongo ikenda n’ikenda magana ane na mirongo itanu nine. Camp Nou imaze imyaka 65 yubatse ikaba imaze kuvugururwa inshuro ebyiri mu 1982 ndetse no mu 1994 ndetse hakaba hari n’umugamhi wo kuzayivugurura muri 2026.