in

Ugomba kuyobora FERWAFA mu myaka ibiri yamenyekanye

Ku gicamunsi cy’uyu munsi nibwo,
umushoramari Nizeyimana Mugabo Olivier yeguye ku mirimo yo kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri ariyobora kuko yari yaragiyeho ku itariki 27 /06 / 2021.

Olivier Mugabo weguye ku mwanya wo kuyobora FERWAFA

Mu ibarurwa yandikiye abanyamuryango ba FERWAFA na Minisitiri wa Siporo,Olivier yavuze ko asezeye kubera impamvu bwite kandi zimukomereye zitatuma akomeza kuyobora iri shyirahamwe.
Marcel Matiku ugiye kuyobora FERWAFA

Kugeza ubu amakuru ahari n’uko , Bwana Habyarimana Marcel Matiku usanzwe ari Visi Perezida wa FERWAFA ariwe ugiye kuyobora imyaka ibiri yari isigaye kuri manda ya Olivier, iyo myaka nirangira nibwo bazatora undi Perezida.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ubwa mbere ikozwe mu jisho: Ikipe ya Rayon Sports WFC bwa mbere mu mateka iratsinzwe

Ten Hag yigize Adil, Abakinnyi Manchester United ijyane muri Spain baratunguranye