Kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ukwakira 2023 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Postor Yongwe akaba akurikiranweho kwihesha ikintu cyangwa imitungo y’undi akoresheje uburiganya yitwaje icyo aricyo.
Yongwe yatawe muri yombi nyuma y’igihe gito hagaragaye amashusho ye arimo guturisha abantu mu rusengero abizeza ko ufite ikibazo yajya gutura ituro ry’ishimwe akamukemurira icyo kibazo.
Muri ayo mashusho hari aho Yongwe agira ati “Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa? Ngwino utange ituro ryuko muguhaye.”
Umuntu wese wicara hano barimo kuvuga bino agakomeza akucara , ejo akongera akagaruka ntakabuza uwo n'umurwayi ukomerewe! Ese abantu musenga kuki mwigira nkaho muri injiji ? Uyu mutubuzi wihangiye imirimo gute abashuka mukabyemera ? Ese harya uyu bamwita nde ? pic.twitter.com/9oGxQW2fDq
— Urinde Wiyemera? (@kemnique) September 30, 2023
Nabiryozwe ubwo ni ubujura
Ibaze Sha abantu bamwe twarayobye kweli muranyumvira di😭😭 ariko se ibibintu babihagurukiye bakadukiza abajura kweli