Hano mu gihugu hirya no hino bagenda batanga udukingirizo tw’ubuntu kugira ngo abananiwe kwifata babashe kwirinda mu gihe kwifata byanze.
RBC (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima) imibare igaragaza ko buri mwaka hatangwa udukingirizo miliyoni 32 mu Gihugu hose, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina byumwihariko harimo virusi itera SIDA.
Mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho za kiosque 8 (utuzu duto) ziri mu bice bikunze guhuriramo abantu benshi zifasha buri wese wifuza agakingirizo kukabona mu buryo bworoshye.
Bamwe mu baganiriye na TV10, bavuze ko babangamirwa no kujya gutanga imyirondoro aho bagiye kudufata ibi bigatuma bamwe bagira ipfunwe ryo kujya kudufata.
Udukingirizo twashyize hose mu gihugu ndetse bishimwa na buri wese gusa akantu ko kwaka imyirondoro ntibabikunda ndetse bigatuma bititabira kudufata ku bwinshi.