in

Rufonsina mu isura nshya, Digidigi ari Papa, Ravanelly? Clapton Kibonke yateguje abakunzi be filime nshya agiye gushyira hanze (Amafoto)

Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye Clapton Kibonke muri filime z’urwenya akaba azwi nka Gatogato muri filime ye bwite yise ‘Umuturanyi’ yateguje abafana be filime nshya agiye gishyira hanze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Clapton Kibonke yasohoye amwe mu mafoto yakuwe mu mashusho ya filime ye nshya agiye gushyira hanze.

Akimara gusohora ayo mafoto hasi yayo mafoto muri caption yahise yandikaho ati “Vuba cyane ndabaha filime nshya.”

Iyi filime yayise “IGITUTU” akaba ari filime ari guteganya gusohora mu minsi iri imbere dore ko ifatwa ry’amashusho y’ibice bya mbere biri kugana ku musozo.

Ni filime izaba ari nziza cyane dore ko kandi izagaragaramo ibyamamare bimaze kwigarurirau imitima y’abantu nka Rufonsina, Digidigi wamamaye muri Papa Sava, Lynda na we wamamaye mu Umuturanyi, hazagaragaramo n’umunyarwenya Ravanelly wamamaye kuri Tik Tok.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore gahunda yo kwibuka Jay Polly

Udukingirizo miliyoni 32 nubwo twabaye duke, hari imbogamizi mu kudufata