in

Udatunze miliyari 5 Frw kuri konte ntabwo wayigondera! Nyuma ya Juvénal wasize Kiyovu Sports, KNC nawe yamanitse amaboko ku ikipe ye Gasogi United

Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hasakaye amafoto ndetse n’amashusho ya Perezida mukuru wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvénal wafashe ivarisi maze afata rutemikirerere asiga ikipe ye ya Kiyovu Sports isigaje umukino umwe muri shampiyona ndetse no guhatanira umwanya wa 3 mu gikombe cy’amahoro.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nabwo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatangaje ko nawe agiye kureka kuyobora ikipe ya Gasogi United yashoye mo akayabo ke akayivana mu kiciro cya kabiri akayigeza mu kiciro cya mbere.

Ubwo yari mu kiganiro Rirarashe kuri Radio/Tv1,  KNC yatangaje ko umwaka utaha w’imikino atazaba akiyobira iyi kipe ye ya Gasogi United.

Yavuze ko hari undi mugabo utunze agatubutse ugiye kuyiyobora, gusa yavuze ko we azakomeza gukora indi mirimo muri iyi kipe. Ndetse kandi KNC yatangaje ko udashobora kuyobora ikipe nka Gasogi United byibura udatanze miliyari 5 Frw kuri konte.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amarira menshi n’agahinda mu muhango wo gusezera bwa nyuma umuhungu wa Mama Nick – VIDEWO

Imikino iragwira uyu wo uzarikora pe!: Umusore n’inkumi bakinnye umukino wo gukorana kuri bimwe mu bice by’ibanga rubura gica (video)