Ikipe ya Manchester City yananiwe kwikiranura n’ikipe ya RB Leipzig mu mukino ubanza wa ⅛ cya Champions league wabaye mu ijoro rya keye.
Manchester City yaraye inganyije na RB Leipzig igitego kimwe kuri kimwe , bituma ikipe zose uko ari enye zihagarariye u Bwongereza muri ⅛ cya Champions League nta n’imwe isoza itsinze umukino ubanza.
Umukino wahuje Manchester City na RB Leipzig watangiye nk’ibisanzwe Manchester City ariyo iyiharira umupira ku cyigero cyo hejuru.
Byarindiriye iminota 26 kugira ngo Riyad Mahrez yandike igitego cya mbere cya Manchester City nyuma yo gutakaza umupira kw’abo hagati ba Leipzig maze Grealish atanga umupira, Gündogãn arawusibuka mbere y’uko Mahrez aza agatsinda igitego.
Igice cya mbere cyigana ku musozo Timo Werner yagerageje uburyo bwa mbere bwa Leipzig ariko umuzamu Ederson awufata neza igice cya mbere kinarangira gityo.
Igice cya kabiri cyatangiye impinduka ku ruhande rwa Leipzig, Benjamin Hendricks asimbura Lucas Klostermann; ibyatumye Leipzig izamura icyigero cyo guhanahana, ndetse ku munota wa 52 nyuma yo guhererekanya neza Benjamin Hendricks awutera hejuru y’izamu gato n’umutwe.
Nta gihe cyaciyemo kuko ku munota wa 54 Hendricks yongeye kubona amahirwe wenyine imbere y’izamu ariko awunyuza hanze y’izamu gato cyane.
Ku munota wa 65 Christopher Nkuku wari amaze iminsi yaravunitse yasimbuye Emil Forsberg.
Ibi byatumye Leipzig ikomeza gukambika imbere y’izamu rya Man City maze Timo Werner arekura ishoti rikomeye cyane maze Ederson Moraes awushyira muri koroneri.
Ku munota wa 69, Umunya-Croatia Josko Gvardiol atsinda igitego cyiza cyane cy’umutwe nyuma y’umupira waruzamuwe neza na Marcel Halstenberg.
Umukino urangira impande zombi zinganyije igitego kimwe ku busa.
Undi mukino wabaye wa ⅛ cya Champions League, ikipe ya Inter Milan murugo yatsinze FC Porto igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Romelu Lukaku ku munota wa 86.