in

UCL: Bayern Munich yashyize iherezo ku nzozi Paris Saint -Germain imaranye imyaka na nyagateke

Ikipe ya Bayern Munich isanzwe ikina shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Budage , yashyize iherezo ku nzozi Paris Saint -Germain imaranye imyaka myinshi yo kuzabona itwaye igikombe cy’amatwi manini.

Bayern Munich yari yatsinze PSG igitego kimwe ku busa mu mukino ubanza wa ⅛ muri champions league.
PSG n’abakinnyi bayo bari berekeje kuri Allianz Arena bafite intego yo kuza gutsinda Bayern nk’uko bari bagiye babivuga mu magambo yabo ko bizeye ko bazabigeraho.

Myugariro wa Bayern Munich wakuyemo igitego cyari cyabazwe

Bayern yari mu rugo yari yabanje mu kibuga Sommer; Stanisic, Upamecano, De Ligt; Coman, Goretzka, Kimmich, Davies; Müller, Musiala na Choupo-Moting.

Bayern Munich izwiho kubaka igitinyiro mu rugo , yatangiye kubigaragaza mu gice cya kabiri ubwo Maxime Choupo-Moting yatsindaga igitego ku munota wa 53 ariko VAR iracyanga.


Ku munota wa 61 Maxime Choupo-Moting yaje gukosora abasore ba PSG ku mupira wari utakajwe na Marco Verratti, maze Goretzka awihera Choupo-Moting atsinda igitego cya mbere ku ruhande rwa Bayern Munich.

PSG itozwa na Christophe Galtier yari yitwaje yo abakinnyi barimo Donnarumma; Danilo Pereira, Ramos, Marquinhos; Hakimi, Vitinha, Verratti, Fabián Ruiz, Nuno Mendes; Messi na Mbappé.


Bayern Munich yaje gushyira iherezo ku ndoto za Paris Saint -Germain ku munota wa 90 ubwo Serge Gnabry, yatsindaga igitego cya kabiri.
Umukino urangira ari ibitego bibiri bya Bayern Munich ku busa bwa PSG. Ubwo PSG iba isezerewe muri champions league ku giteranyo cy’ibitego bitatu ku busa.
Kylian Mbappé na Lionel Messi bananiwe gushyira ikipe muri ¼

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyarugenge: Umugabo wari ugiye kwiyahura muri nyabarongo yahaboneye ibitangaza atazibagirwa 

Ifoto ya bwiza yashyize ibere hanze yakomeje kuvugisha benshi