Ubwoko 5 bw’abagabo buri mugore/umukobwa wese akwiye kwirinda
Akenshi abakobwa bakunze kugorwa no guhitamo abo bazabana, ndetse akenshi hari ubwo usanga bahubutse bitewe n’amaranga mutima yabo, gusa igihe ugiye gushaka uwo muzabana uzirinde aba bagabo.
1. Umuhehesi, uzirinde umusore wese ukunda kwiruka mu bakobwa ndetse uhora akubwira ko atabaho atagufite kandi ubizi ko yiruka mu bakobwa.
2. Uzirinde umuhungu wa Nyina, sinkubwiye ngo uzirinde umusore ukunda Nyina, ahubwo uzirinde umusore ukunda kukugereranya na Mama we, ukora ibyo Nyina amutegetse, ujya gukora ikintu cyose akabanza gusaba Nyina uburenganzira, n’ibindi nk’ibyo, kuko uwo hari n’ubwo yaba yarakurangiwe na Nyina.
3. Uzirinde umusore wakoronijwe n’ibiyobya bwenge, aba akenshi ntibajya bagira iterambere mu buzima bwabo.
4. Uzirinde umusore ushyingirwa n’ababyeyi bawe cyane cyane uwo mwakuranye mu bwana cyangwa ufite inyungu za buzinessi akorana n’iwanyu, kereka niba arimwe mwikundaniye.
5. Uzirinde umusore upfobya akazi, uyu nubwo yaba afite akazi karenze hari igihe mushobora kugeramo no kugutunga bikamunanira cyane ko aba kenshi baba ari abanebwe.