in

Ubwoko 4 bw’abagore wagirango iyo batekereje baratonekara 

Ubwoko 4 bw’abagore wagirango iyo batekereje baratonekara.

Nyuma yuko hagaragajwe ubwoko bw’abagabo 4 wakwita nkaho bafite mu mutwe zero, ubu noneho hagarajwe n’ubwoko bw’abagore wagirango iyo batekereje baratonekara.

1.Umugore batera inda yamara kumenya ko yatwaye inda agashaka kuyikuramo kandi n’ubundi yaragiye gusambana azi neza ibishobora kuvamo. nonese wamugore we niba uziko udashaka kubyara iyo wifata cyangwa ugakoresha ubwirinzi mu gihe wari wagiye kwishakira uburyohe bw’umubiri.

2. Umugore umara kubyarira iwabo yarangiza akajya guta umwana, cyangwa kumujugunyira kwa se ndetse no kuba yamwica. Nikose Mada ntago wigize wumva kugendana umwana amezi 9 ukunu bivuna, ahubwo se ntago wigize wumva uko ibise biryana, uziko wagirango iyo utekereje kure uratonekara.

3. Umugore ujya mu kabari akanywa agasinda, agakora uburaya, akambara ubusa kandi ahetse umwana. Nikose mugore ujya wibuka umugani uvuga ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo!, jya utekereza kure utekereze n’igikomere uwo mwana azakurana.

4. Umugore ubona amaze gutandukana n’umugabo we, yarangiza akajya ajya mu busambanyi aho kujya kubukorera kure, akabikorera aho abana barebare. Ukajya kubona umugore afite nk’abana batatu yarangiza akinjirana umugabo mu nzu n’abana bose bareba. Kandi niba hari ikintu abana banga ni icyongicyo.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ifaranga rigiye kumujejetaho! Karim Benzema yahawe ikaze muri Arabia Saudite ubu agiye kuzajya ahangana n’inshuti ye Cristiano Ronaldo

Mu mafoto ihere ijisho ubwiza n’ikimero bya Puculi iyo ari muri bikini(AMAFOTO)